Uburyo bw'Umushyitsi
Niba umukoreshwa atinjiye muri konte, porogaramu iba iri mu buryo bw’umushyitsi. Mu buryo bw’umushyitsi, umukoreshwa ashobora gukoresha porogaramu adatanze imyirondoro. Umukoreshwa ashobora gukora abahinzi bashya, imyanya mishya no gufata amakuru ku myanya. Ashobora kandi kureba abahinzi n’imyanya yaremwe mu buryo bw ’umushyitsi. Ariko, umukoreshwa ntiyashobora gusangira amakuru na seriveri kugeza yinjije imyirondoro ye. Amakuru yose yafashwe mu buryo bw’umushyitsi ashobora gusangizwa na seriveri nyuma y’uko umukoreshwa yinjije imyirondoro ye.
